
Ubuyobozi bwa Biden na Harris hamwe na minisiteri y’ uburezi muri Amerika baherutse gutangaza gahunda yo gufasha abahawe inguzanyo yo kwiga bagakurirwaho umwenda basigaje kwishyura. Iyi gahunda yo gukuraho inguzanyo inshuro imwe izakuraho byose cyangwa igice cy’umwenda w’inguzanyo wo kwiga umuntu yagurijwe – bikazaterwa n’uburyo bagomba kwishyura ndetse n’ayo bemerewe gukurirwaho.
Kugirango ubashe kuba umwe mu bemerewe gukurirwaho umwenda, ugomba kuba winjiza ari munsi ya $125,000 (yaba umuntu cyangwa se abakora imisoro batandukanyije) cyangwa se batarengeje $250,000 (ku bashakanye bakorera imisoro hamwe) mu 2020 cyangwa 2021.
Hari ibyiciro bibiri bizabona umubare utandukanye w’amafaranga hagendewe ku buryo bafashemo inguzanyo. Abafashe inguzanyo izwi nka Pell Grant mu mashuri makuru bemerewe gukurirwaho igera ku bihumbi $20,000. Abatarafashe iyi nguzanyo ya Pell Grant mu mashuri makuru na kaminuza bemerewe agera ku bihumbi $10,000. Usaba inguzanyo ashobora gusobanura ubwoko bw’inguzanyo yafashe ubwo ari bwo, yaba yarafashe izwi nka Pell Grant akareba muri konti ye ku rubuga StudentAid.gov. Ashobora gufunguramo konti igihe atayifitemo. Cyakora kugira konti muri uru rubuga si itegeko kugirango ukurirweho inguzanyo.
Abasaba gukurirwaho inguzanyo bose babishoboye bagomba kuzuza urupapuro rwabigenewe kugirango bakurirweho inguzanyo. Amakuru y’ukuri ajyanye n’inguzanyo aboneka ku rwego rushinzwe uburezi rwa U.S kuri bamwe, abo rero ibyabo bizikora bakurirweho inguzanyo. Icyakora, guverinoma ntabwo ifite amakuru ya buri wese, bityo kuzuza urupapuro birasabwa kuri buri wese, kugirango hirindwe amakosa. Iyo ifishi isaba imaze gushyikirizwa guverinoma, barayisuzuma, bakareba ko wemerewe gukurirwaho umwenda, maze bagakorana n’abakozi bashinzwe inguzanyo kugirango icyo gikorwa gikorwe.
Dosiye zisaba gukurirwaho inguzanyo zigomba gutangwa kuva mu kwezi kwa 10, 2022 kugeza tariki 31/12/2023. Kuzuza ifishi kuri interineti wabikora unyuze kuri (uru rubuga ntiruratangazwa ubwo twandikaga iyi nkuru) kandi ikazaba ibasha kuboneka mu Cyongereza no mu Cyespanyor. Amakuru yonyine akenewe muri iyi fishi ni amazina, itariki y’amavuko, nimero iranga umuntu, numero ya telefone na imeyiri.
Abasaba bagomba gutanga ubusabe bwabo byihuse. Usaba natanga ubusabe bwe mbere ya tariki 15/11/2022, birashobora ko minisiteri ishinzwe uburezi yazamukuriraho inguzanyo mbere y’uko ihagarikwa ry’inguzanyo y’abanyeshuri rivaho ku ya 31 Ukuboza uyu mwaka.
Amakuru arambuye kuri iyi gahunda ashobora guhinduka. Minisiteri y’ uburezi muri Amerika yashyizeho uburyo bwa imeri buzamenyesha abahawe inguzanyo amakuru y’ingenzi kuri gahunda yo gukuraho imyenda y’abanyeshuri. Kwiyandikisha kuri uru rubuga rwa imeri, sura: www.ed.gov/subscription.