Yanditswe na Amy Harris 

Iyo abantu baturutse mu bindi bahugu bamaze kubona inzu zo kubamo muri Maine, baba bakeneye kwiga uko babaho batekanye mu ngo zabo nshya. Inzu z’uburyo butandukanye muri Maine akenshi usanga zubatse bitandukanye n’uko biba bimeze mu bihugu bakomokamo- urugero ugasanga zubakishijwe nk’ibiti, aho kuba amatafari, amabuye cyangwa ibumba – bityo abantu bakaba bakwiye gusobanurirwa ibintu nk’utwuma tugenzura umwotsi ndetse n’uburyo bwiza bwo guteka no gushyushya inzu.

George Budagu Makoko, Umuyobozi mukuru wa Ladder to the Moon Network, ari nayo ibagezaho Amjambo Africa, akaba kandi yarakoze igihe kirekire muri Avesta Housing, Atanga inama y’uko abafite inzu bafasha mu gusobanurira abaje kubakodesha. Kugirango ibyo bikorwe neza, baba bakwiye kumenya ibyo abakiza batazi bituma umuntu abaho mu mutekano wose mu nzu zo muri Maine: Budagu agira ati “Bakwiye gusobanukirwa aho abantu baba baturutse – (akenshi) usanga ari ahantu hafite ikirere gitandukanye na hano, aho babaho badakekenera gushyushya munzu, badafite utwuma tugenzura umwotsi, rimwe na rimwe zidafite n’amashanyarazi.”Abakira impuruza zisaba ubutabazi nabo bakeneye kwigishwa.

Liz Pfeffer ukora mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi muri South Portland avuga ko mbere ya byose, abashya baza bakwiye kwiga guhamagara 911 kugirango babashe gusaba ubutabazi. Bakwiye kandi kubwirwa ko abazabitaba nibahamagara 911 bashobora kubabonera umusemuzi kuri telefone, bityo bakaba badakwiye gutinda guhamagara ngo basabe ubutabazi kuko igihe kiba kivuze byinshi mu gihe hakenewe ubutabazi. Agira abantu inama kandi yo kwiga Icyongereza mu gihe gito gishoboka, kugirango babashe kuvuga ikibazo bahuye nacyo, nk’umuriro cyangwa se ikibazo cy’uburwayi, ndetse no kubasha kuvuga aho baherereye. Akomeza avuga kandi ko abashya bakwiye kwiga gukoresha uburyo bwo gusemura ukoresheje google, ibintu we n’itsinda bakorana bavuga ko bifasha cyane igihe hakenewe ubutabazi bwihutirwa. Pfeffer atsindagira ko guhamagara 911 bidashobora guhungabanya ibyangombwa afite byo gutura mu gihugu.

Ibyago by’inkongi 

Abakiza, akenshi birangira batuye munzu zitari nziza, zituwe na benshi, zifite intsinga zishaje, hakaba n’ubwo usanga zifite uburyo bwo gushyushya budakwiye, ibi byose bikaba ari ibirungo bikurura inkongi z’umuriro n’ibindi byose byabashyira mukaga. Niba uburyo bwo gushyushya budahagije, urugero, abantu baba bashobora kuzana utwuma dushyushya hafi y’aho baryama. Iyo abakodesha batabwiwe ubwoko bw’ibyuma bitateza ibyago ndetse n’aho baba bakwiye kubishyira hategereye imbaho zafatwa n’umuriro, cyangwa se imyenda, cyangwa se ko imyenda idakwiye kumanikwa ahegereye utwuma dushyushya cyangwa se ngo ibiringiti bikora kuri utu twuma, bishobora kugira ingaruka mbi.

Kwigisha abantu uko birinda icyabashyira mu byago ni ikiciro cy’ingenzi cyane mu gutuma abatuye Maine bose batekana, kandi abafite amazu akodeshwa ndetse n’abafasha abantu – gusa ikibabaje si bose – bayobore abashya. Budagu agira ati “ntabwo ari uko abimukira ari babi mu kwita ku nyubako, ahubwo usanga rwose ari ikinyuranyo cy’ibyo. Usanga ahubwo ari abantu bakora cyane, bakishyura inzu zabo, bagasukura inzu zabo, ahubwo ugasanga icyo bakeneye ari ukubwirwa uko inzu zacu zikora”.

Igikoni gishobora kuba ahantu hateza ibyago igihe umuntu atasobanuriwe uko iziko zikora, mikoro-onde ikora, ndetse n’akuma kagenzura umwotsi. Pfeffer agira ati “twabonye umubare munini w’abantu bahamagara basaba ubutabazi igihe batetse bagaterwa n’umuriro. Akenshi wasangaga byatewe no kudakoresha neza ibikoresho byo mugikoni, nk’amasani ashyushye cyane, gukoresha umuriro mwinshi, bigatuma akuma kagenzura umwotsi gatabaza, cyangwa se gusiga isafuriya kumuriro nta muntu uhari, ndetse n’utwuma tugenzura umwotsi twarazimijwe.” Ishyirahamwe rifite munshingano kwirinda inkongi muri raporo yaryo ryagaragaje ko gukoresha ibikoresho byo mugikoni bitujuje ubuziranenge nk’amasahane ashyuha cyane, ni kimwe mu byongera imibare y’inkongi z’umuriro ziba zagaragajwe mungo ndetse no gukomereka biturutse ku muriro muri U.S; ikindi ni ugusiga iziko ryonyine kandi utetse.

Kumena amavuta yo guteka ndetse n’ibinure aho bogereza amasahani biza ku mwanya wa mbere mu bitera amatiyo kuziba bigasaba ko umukozi wabihuguriwe yishyurwa akayabo ngo aze kubikosora. Rindira ko amavuta ashyushye ahora, ubundi uyasuke mu kintu gikoze nko mu cyuma cyangwa ikindi kihanganira ubushyuhe gifite umupfundikizo ufite aho bafata. Ntuzasuke amavuta yaba haba inyuma cyangwa imbere mu myanda igihe agishyushye.

Imiryango yose ikwiye kugira gahunda y’uko yahunga umuriro kandi bakagenzura uko bagera hanze y’inzu yabo igihe haba inkongi y’umuriro, ndetse n’aho bahurira igihe bageze hanze. 

Ntuzakoreshe icyuma kizamura abantu igihe hari inkongi.

Igihe yakoranaga na Avesta, Budagu avuga ko yabonye abantu benshi babaga bakomerekijwe n’indimi z’umuriro igihe babaga batetse. Avuga ko abantu bakwiye kumenya kumena amazi ku muriro watse biturutse kumavuta yatuye cyane, bituma ya mavuta yatuye akwira hose, bityo bakaba badakwiye kubikora. Kugerageza kwimura isafuriya iri gushya nabyo ni bibi cyane. Ahubwo, abagira inama yo kuzimya iziko, ubundi bagapfundikiza iyo safuriya iri gushya umupfundikizo (ukoze mucyuma gusa kuko ukoze mukirahure ushobora guturika). Igihe umuriro uri mu ifuru, komeza ufunge umuryango w’ifuru. Niba umuriro Atari mwinshi, suka ifarini cyangwa umunyu kuri uwo muriro watewe n’amavuta cyangwa se ukoreshe igikoresha kizimya umuriro. Niba umuriro udashoboye kuzima byihuse, sohoka munzu hamwe n’abawe ubundi uhamagare 911.

Kwirinda 

Ibikoresho byo kwirinda nk’akuma kagenzura umwotsi, ndetse n’akuma kagenzura carbon monoxide bishobora kuba bitamenyerewe ku bashya muri Amerika. Cyakora akuma kagenzura umwotsi karokora ubuzima bwa benshi, kandi amategeko yo muri Leta ya Maine asaba ko inzu zose zikodeshwa zigomba kuba zifite utu twuma. Bamwe mu bakodesha bagirira amakenga utu twuma kuko batinya amande cyangwa se kugirana ibibazo n’ababakodesheje bitewe n’uko twasakuza kandi ntakibazo gihari, bityo bakaba batuzimya. Abantu benshi barakomereka abanda bagapfa buri mwaka bitewe n’uko badakoresha utu twuma twabo mu buryo bukwiye. Ubwo rero, niba gutekera munzu iteka bituma akuma gasakuza, ntukagacomokore, ahubwo, fungura amadirishya cyangwa ufungure ibyuma bizengurutsa umwuka munzu kugirango ugerageze gusohora umwotsi. Ikindi kandi ibuka ko ibyuma bigenzura umwotsi bikenera amabuye kandi akora kugirando bikore akazi kabyo. Niba turi gukomeza dutera agasaku, bishobora kuba bivuze ko amabuye akeneye guhindurwa

Carbon monoxide ni umwuka udahumura, utagaragara ushobora kuza munzu imbere, ukaba wateza ibibazo bikomeye by’ubuzima harimo no gupfa. Tumwe mu twuma tugenzura umwotsi hari ubwo tunagenzura uyu mwuka, ariko si twose. Niyo mpamvu abakodesha baba bakwiye kuvugana n’ababakodesha inzu bakababaza. Ku bantu batumva cyangwa bumva gake, cyangwa se abatabona cyangwa ababona gake, utwuma twabugenewe tugenzura umwotsi ndetse na carbon monoxide dukoresha urumuri turifashishwa.

bafite inzu zikodeshwa bose baba bakwiye kumenya aho ibyuma bizimya umuriro biherereye munzu, ndetse n’uko bikoreshwa. Aba bantu baba bakwiye gusobanura uburyo bwiza bwo gukoresha ibyuma bizimya umuriro ndetse bakanareba itariki bizateraho agaciro (akenshi uzasanga ibyanditseho biri mu Cyongereza, bityo rero abashya mu gihugu bashobora kutabasha gusoma no kumva ibyanditseho). Ubusanzwe, haba hakwiye kuba icyuma kizimya umuriro kuri buri kiciro kigize inyubako, mu cyumba cyose gifite ahantu hagenewe kurwanya inkongi, ahari iziko rikoresha inkwi, irikoresha pellet, cyangwa se ahari ibyuma bishyushya bikoresha amashanyarazi ndetse no mu gikoni.

  Benshi mu mpunzi n’abasaba ubuhungiro baba barahuye n’ihungabana batewe na polisi cyangwa se abanda bakozi ba leta mbere yo kuza. Bigatuma, badahita batinyuka gusaba inama z’uko bashyira akumva mpuruza mu nzu zabo kandi ugasanga badakunze kwitabira ibikorwa nkangurambaga bigamije gukumira inkongi z’umuriro igihe bari kuvuga ku nsanganyamatsiko nko gushyiraho akumva mpuruza igihe hari umwotsi. Kubaka ikizere ndetse n’ubwumvikane hamwe n’abahashya umuriro hamwe n’ubundi bwirinzi ku muntu ubwe ni ingenzi cyane.