Axels Samuntu, abaye umukongomani wa mbere ugiye mu nama y’ubuyobozi ya Portland Adult Education (PAE). Akomoka muri Koluwezi, umugi mutoya wo mu ntara ya Katanga muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo. Yatorewe kujya muri iyi nama y’ubuyobozi tariki 6 Ugushyingo 2018, atowe n’abanyeshuri bahigira ndetse bishyirwa ku mugaragaro tariki 3 Ukuboza 2018, mu cyumba cy’Inama cy’umujyi wa Portland. Samuntu afite intumbero yo kuzamura ijwi ry’abimukira mu nzego zitandukanye ziga ku birebana n’uburezi. Samuntu avuga ko abagana ishuri ry’abakuze ryo muri Portland ari ababyeyi ndetse bakaba bafite abana biga mu mashuri ya Portland bityo ijwi ryabo rifite agaciro.

Samuntu si mushya mu buyobozi. Ni umuganga wabyigiye muri Congo akaba yarayoboye ihuriro ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Leta ya Mbujimyi ubugira kabiri mbere y’uko abona diplome agahita aza muri Amerika nyuma yo gutombora Visa.

Ni umuyobozi mukuru wa Fondasiyo Axels Samuntu, uyu muryango ukaba urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu bijyanye n’ubuzima. Yavuye muri Congo ahunga intambara. Avuga ko yaba ari we cyangwa abimukira bagenzi be bahunga ibihugu kubera ingorane zitandukanye, icyo bifuza cya mbere ari amahoro atari amafaranga.

Samuntu avuga ko afite ibintu bibiri nyamukuru ashaka kuzibandaho muri uyu mwanya yatorewe kuyobora: Avuga ko azaganira n’abatangizi muri iri shuri rihugura abakuze ndetse akanaganira n’abamaze igihe bigamo akumva ibibazo bibabangamiye bashaka kugeza ku nzego zibishinzwe. Ateganya ko iri shuri rikwiye kongererwa ubushobozi cyane ko rinyurwamo n’abagera ku bihumbi bine ndetse hakaba hari n’abategereza igihe kinini ngo binjizwe mu masomo ya ELL byatinda bakarambirwa bakabivamo. Kuri we ngo iki ni igihombo kuri Maine kuko abakozi bavuga icyongereza barakenewe ngo basimbure abakozi ba kavukire barimo gusaza.

Samuntu ateganya kuzakorera ubuvugizi abimukira baza barize amasomo ya tekinike (ubwenjenyeri, gusudira, amashanyarazi, ubucungamari, ikoranabuhanga, ndetse n’ubuvuzi) bahura n’imbogamizi yo kutamenya icyongereza. Avuga ko aba banyeshuri bakeneye uburyo bwo kwinjizwa vuba mu kazi muri Maine.

Samuntu nawe ubwe ni urugero rw’umwimukira wageze muri Miane afite ubumenyingiro. N’ubwo yari yarize kuvura, akaba avuga igiswayile, igifaransa , ilingala n’ ikiluba ngo nta cyongereza na mba yari azi agera muri Maine. Yafashe amasomo ya ELL mu ishuri ry’abakuze , yiga amateka ya Amerika, icyongereza, yiga ibijyanye n’ibitero byo mu ikoranabuhanga (cyber attack) nyuma abona buruse muri SMCC aho yakuye seretifika ya EMT. Ubu ni umukozi mu kigo Port Resources aho akorana n’abafite ubumuga butandukanye. Guhindura impamyabumenyi zikajya ku rwego rwa hano ni ingorane muri Amerika ikaba ari nayo mpamvu adakora nk’umuganga kandi yarabyigiye. Ari kwiga ngo ajyere ku rwego rwa GED azabona muri Kamena. Samuntu ahamya ko bifite akamaro ko kwiga icyongereza. Ashobora kuboneka kuri email ye [email protected] .