Amatora yo mu Gushyingo 2024 azaba agizwe n’amatora ya Perezida, n’amatora y’abagize Sena n’umutwe w’Abadepite muri U.S, hamwe n’amatora y’abagize Sena n’umutwe w’Abadepite muri Maine.

Umuntu ushobora kuzahagararira ishyaka ry’abaharanira demokarasi ni Perezida uriho ubu Joe Biden. Ushobora kuzahagararira abaharanira repubulika ashobora kuzaba uwahoze ari Perezida Donald Trump. Icyemezo cyanyuma kuri aba bakandida kizafatwa mu nteko rusange z’abademokarate n’abarepuburika zizaba muri iyi mpeshyi.

Ibizava mu matora ya perezida bitegerejweho kugira ingaruka nini ku buzima bw’amamiliyoni y’abimukira muri U.S. Uwahoze ari perezida Trump yakomeje gusubiramo ko niyongera gutorwara kuyobora igihugu ku nshuro ya kabiri, azahita ako kanya atangiza “igikorwa kirusha ibindi ubunini cyo gusubiza abantu iwabo mu mateka ya Amerika.”

Mu gihe hasigaye amezi atandatu ngo amatora ya tariki 5 Ugushyingo agere, abaturage baracyafite igihe cyo kwihugura ku bakandida ndetse na politiki zabo

Menya neza ko Abenegihugu ba U.S. gusa ari bo bakwiyandikisha ngo batore tariki 5 Ugushyingo. Kuba ufite “ubwenegihugu bwa U.S.” byanditse ku rupapuro rw’itora rwa Maine nk’igisabwa ngo umuntu atore, bigenwa n’itegeko, ndetse ku batari abenegihugu, gukora ikosa maze ukiyandikisha cyangwa ugatora bishobora kukugiraho ingaruka hashingiwe ku mategeko agenga abimukira. Itegeko ntabwo ribabarira utari umwenegihugu wumvise nabi amategeko agenga abatora, cyangwa se, uwafashijwe n’abandi kwiyandikisha ngo azatore. Iri tegeko rwose rinareba na babandi batsinze ikizamini cyabo cy’ubwenegihugu ndetse n’ibazwa, ariko bakaba batararahira nk’abaturage ba Amerika. Amategeko y’igihugu avuga ko abantu batari abenegihugu ba U.S., ariko bakiyandikishiriza gutora cyangwa se abatora mu itora iryo ari ryo ryose rya U.S. (haba amatora y’ibanze, aya leta, cyangwa ay’igihugu) bashobora gusubizwa iwabo