Na Kathreen Harrison

Buri muntu wese ukora mu bitaro, ikigo gitanga serivisi z’ubuzima, ikigo gitunga abakeneye serivisi z’ubuzima, igicumbikira abafite ibibazo bituma bitabwaho batuye ndetse n’ibyita ku bantu bafite ubumuga muri Maine ategetswe kuba yikingije COVID-19 bitarenze tariki ya mbere Ukwakira 2019. Iri tegeko ryihutirwa ryatangajwe tariki 12 Kanama, ritegeka kandi abakora kwa muganga ahakirirwa abakeneye ubuvuzi byibuhitirwa n’abavura amenyo kuba bikingije COVID 19. Ibi bigamije kurinda ubuzima bw’abatuye Maine, kubungabunga ubushobozi bw’inzego z’ubuzima za Maine no gukumira ikwirakwizwa rya virusi.

Guverineri wa Maine Janet Mills agira ati “abakora mu nzego z’ubuzima bakora akazi katoroshye ko kurinda ubuzima bw’abaturage ba Maine, bityo rero bikaba ari itegeko ko bafata ingamba zose zihari zibafasha gukumira iyi virusi, cyane cyane muri iki gihe hadutse iyi virusi ikaze yihinduranyije izwi nka Delta. Turasaba ibi mu rwego rwo kurinda abakozi bakora mu nzego z’ubuzima, abarwayi babo harimo n’abakwibasirwa byoroshye kandi tunatekereza ku bushobozi bw’inzego zacu z’ubuzima. Ndakomeza nsaba nkomeje abaturage bose ba Maine kwikingiza kuko gukora batyo byarokora ubuzima, ubuzima bw’uwo mu muryango wawe, inshuti cyangwa ubuzima bw’umwana urataragera igihe cyo guhabwa urukingo”.

Nirav D. Shah, diregiteri w’ikigo cya Maine gishinzwe guhangana n’ibyorezo no kubikumira agira ati “Imibare itangwa n’abahanga igaragaza ko gukingira ari uburyo bwiza bwo guhangana na virusi zose zitera COVID 19”.

Leta ya Maine isanzwe isaba abakozi bakora mu nzego z’ubuzima bose kuba barakingiwe indwara nk’agakwega, akaniga, mugiga na Hepatite B hamwe n’ibicurane. Kuri ubu iri tegeko ryiyongereho COVID – 19. Inzego zose iri tegeko rireba, zigomba kumenya neza ko buri mukozi wese yakingiwe kugirango uru rwego rubashe kugumana icyemezo cyibemerera gukora akazi kabo.

Iri bwiriza rishya, ryakiranywe na yombi n’ihuriro ry’abakora mu nzego z’ubuzima muri Maine, nka Maine Hospital Association, Maine Medical Association, Maine Primary Care Association na Maine Health Care association zikaza ziyongera ku nzego ebyiri nini z’ubuzima muri iyi leta arizo MaineHealth na Northern Light Health.

Karen Saylor, Umuganga akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga muri Maine, yagize ati “abarenga 95% b’abaganga ndetse na hafi miliyoni 200 z’abanyamerika bamaze gufata urukingo. Abo baratekanye kandi bashobora gutanga umusaruro uhagije mukazi” Akomeza agira ati “Iyi virusi ya Delta yihinduranyije irakaze cyane kandi iri gutuma ibitaro birengwa n’umubare munini w’abarwayi bakira mu gihugu hose. Abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi bashyira mu kaga abarwayi ndetse n’abacumbikirwa. Ng’iki igikurikiyeho mu bijyanye no gusigasira intego yacu yo guhora twiteguye dufite abakozi n’ibikoresho bihagije byo kwita ku batuye Maine bugarijwe n’iyi ndwara ndetse bashobora kwicwa nayo”.

Maine ni leta ya gatatu mu gihugu cyose mu kugira abaturage barangije inkingo zose, kuko ifite abagera kuri 64% by’abaturage bose, harimo n’abana bari munsi y’imyaka 12 bataremererwa kuba bahabwa urukingo rwa COVID 19. Maine kandi ikomeje gutera intambwe mu gukingira abakiri bato, kuko ifite abagera kuri 50% by’abafite hagati y’imyaka 12 na 19 bamaze kwikingiza

N’ubwo ifite umubare munini w’abafite imyaka yigiye hejuru mu kiciro cy’abafite imyaka iri hagati mu gihugu, leta ya Maine iri ku mwanya wa kane mu gihugu mu zifite abantu bake bari mu bitaro mu gihugu cyose mu byumweru bibiri bishize, ikaba ku mwanya wa gatatu muri leta zifite abanduye bake, ndetse ikaba ku mwanya wa kane mu zifite umubare muto w’abapfa bazira COVID 19, nk’uko bitangazwa n’urwego rushinzwe ubuzima no kwita ku baturage muri Maine.

Aho wakwikingiriza
Inkingo za COVID 19 ziraboneka ku buntu ahantu hatandukanye muri iyi leta. Ku makuru arebana n’uburyo wabona urukingo, wasura urubuga Maine.gov/covid19/vaccines cyangwa ugahamagara umurongo utanga amakuru ku bijyanye n’inkingo za COVID 19 ari wo 1-888-445-4111. Ushobora kandi kwandika ubutumwa kuri email [email protected] maze bakaguhuza n’urwego rushinzwe rushinzwe gutanga ubufasha kuri COVID 19, urwego rufite abakozi bavuga indimi zitandukanye. Abantu batabasha kugera aho bakingirira bitewe n’impamvu zirimo kuba bafite abana bato bitaho, cyangwa se bita ku bandi bantu, kutabona uko bagera aho bakingirira cyangwa ikindi kibazo cy’ubuzima nabo bashobora gukoresha ubu buryo basaba ubufasha, bagahabwa umuforomo ndetse na serivisi z’ubusemuzi akaza kubakingirira mu ngo.

Inama ku baturage bose, abafite amagara atazira umuze ndetse n’abarimu

Ikigo cya Maine gishinzwe guhashya ibyorezo ndetse no kubikumira, kiragira inama abantu ko igihe bagiye ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunze bakwambara udupfukamunwa. Iyi mbuzi itanzwe nyuma yo kubona ko imibare y’abandura COVID 19 ikomeje kuzamuka muri iyi leta bitewe na Virusi yihinduranyije ya Delta. Iri bwiriza rigamije kurinda abatarikingiza cyane ko iyo banduye baremba cyane cyangwa se bagapfa. Iyi virusi yihinduranyije izwi nka Delta izwiho gusakara vuba cyane mu mubiri kurusha virusi ikomokaho. Abikingije bashobora kwanduza no gusakaza iyi virusi kabone n’ubwo bo baba badafite ibimenyetso.

Ku wa 12 Kanama, ikigo US FDA cyatanze uburenganzira bwo guha urundi rukingo bamwe mu bantu bakingiwe byuzuye ariko bafite amagara atazira umuze, barimo nk’abahawe bimwe mu bice by’umubiri. Abantu bakeka ko baba bari muri iki kiciro babaza abaganga babo niba nabo bahabwa urundi rukingo.

Dr. Fauci, ukuriye itsinda ry’abajyanama ba Perezida Biden mu by’ubuzima, ashyigikiye ibyo gutegeka abarimu bose bakikingiza, gusa kugeza ubu nta leta n’imwe irategeka abarimu kwikingiza. Abahanga bavuga ko Virusi ya Delta yihinduranyije yakarira abakiri bato, cyakora abana bari munsi y’imyaka 12 ntabwo baremererwa kuba bahabwa urukingo muri Amerika.
Ukwemererwa guha abana urukingo bishobora kuzagerwaho mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira.