Ikigo cya U.S. gishinzwe Ubwenegihugu na Serivisi z’Abimukira (USCIS) cyatangaje ko nyuma ya tariki 28/10/2025, kitazongera kwakira impapuro-faranga zizwi nka money orders cyangwa se sheke mu gihe umuntu ari gutanga ubusabe. Nyuma ya tariki 28/10/2025, USCIS izajya yemera kwishyura binyuze gusa ku makarita mpeshamwenda cyangwa amakarita ya konti y’umuntu. Aho kohereza sheke, bizaba ngombwa ko wuzuza kandi ukohereza urupapuro rundi hamwe n’ubusabe bwawe. Ushobora gukoresha urupapuro G-1450 wishyura n’ikarita mpeshamwenda, cyangwa urupapuro G-1650 wishyura na sheke y’ikoranabuhanga . Niba udafite ikarita mpeshamwenda cyangwa konti ya banki muri U.S., ushobora kuzasabwa kuba ufite ikarita mpeshamwenda yishyurwa mbere ukaba ariyo ukoresha wishyura icyo kiguzi.  

Aya makuru muyagezwaho ku bufatanye n’urwego rushinzwe gutanga servisi ku bimukira mu by’amategeko rwa Catholic Charities Maine. Ku yandi makuru wasura urubuga rwa USCIS rwatanzwe hejuru. 


 

Amakuru yihutirwa: Abimukira bagomba kwiyandikisha cyangwa kongera kwiyandikisha kuri DHS 

Urwego rwa Leta ya U.S. rushinzwe kurinda imipaka rwatangaje ko ruzategeka mu buryo budasubirwaho ko abimukira bagomba kwiyandikisha cyangwa kongera kwiyandikisha muri guverinoma y’igihugu. Wakoresha ubu buryo kugirango umenye niba umuntu arebwa na gahunda yo kwiyandikisha ku rubuga: https://www.uscis.gov/alienregistration

Ku bimukira badafite amakarita yo gutura bihoraho azwi nka greencards:

Amakuru ku bijyanye n’ibisabwa ngo umuntu abe arebwa n’iki gihikorwa wayabona hejuru. Ushobora gusabwa kuzuza urupapuro Form G-325R


 

Ikindi ababyeyi bafite abana bafite green cards bakwiye kumenya:

Niba umwana wawe yari afite imyaka 14 igihe yabonaga greencard, asanzwe yanditswe. Nta kindi usabwa gukora.

Niba umwana wawe yari munsi y’imyaka 14 igihe uwo mwana yabonaga greencard, baranditse ariko bagomba kongera kwiyandikisha. Abana bamaze kuzuza imyaka 14 bagomba kwiyandikisha bitarenze iminsi 30 bakimara kuzuza imyaka.

Ushobora kongera kwandikisha umwana wuzuza kandi ukohereza urupapuro I-90 ku rwego rushinzwe ubwenegihugu n’abimukira (USCIS). Ibuka ko buri wese ufite imyaka 14 cyangwa uyirengeje agomba gushyira umukono ku rupapuro rwe. Ushaka kugera ku rupapuro n’amabwiriza arugenga warusanga hano: https://www.uscis.gov/i-90 


 

Reba witonze ku kiguzi cyo kohereza ubusabe, ushobora gusanga kuri https://www.uscis.gov/sites/default/files/document/forms/g-1055.pdf. Ikigero cy’ikiguzi giterwa no kuba ikarita y’umwana wawe izaba yarangije igihe mbere cyangwa nyuma y’uko yuzuza imyaka 16. 

Nyuma y’uko bakiriye ubusabe I-90, USCIS izagutegurira umunsi ku biro, ubundi bafate ibimenyetso bishya (amafoto n’intoki).

Aya makuru muyagezwaho ku bufatanye n’urwego rushinzwe gutanga servisi ku bimukira mu by’amategeko rwa Catholic Charities Maine. Ku yandi makuru wasura urubuga rwa USCIS rwatanzwe hejuru.