Dr. Hawa Abdi, ukunze kwitwa Mama Hawa yari umuganga wazobereye kuvura indwara zo mu myanya y’ibanga y’abagore akaba azwiho kuba yarakijije amagara ibihumbi mu gihe cy’imyaka igera muri 30 ubihuje n’igihe intambara yamaze iyogoza Somaliya. Dr Abdi akaba yaritabye Imana tariki 5 Kanama 2020 mu murwa mukuru wa Mogadishu afite imyaka 73. Urupfu rwe rwavuzweho na benshi bamwibukira ku bikorwa yakoze.

Dr Abdi ni umwe mu bagore bo muri Somaliya bambere bagize amahirwe yo kujya kwiga ubuganga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete. Yanabonye impamyabushobozi y’amategeko muri Kaminuza ya Somaliya. Nyuma yaje gushinga ivuriro rito mu mugi muto avukamo. Intambara itangiye Somaliya ahagana mu 1990, Dr Hawa yagumye muri Somaliya birangira ahinduye bya bitaro bye ahantu hakira abagera kuri 400. Mu bo yavuraga harimo abagore, abana ndetse n’abagabo. Yafashije cyane ababyeyi bashakaga kwibaruka nyuma aza no gushinga ishuri ry’abagore ndetse n’ishuri ry’ubuhinzi.

Mu gihugu cyashegeshwe n’ivanguramoko, Dr Abdi yabaye intangarugero: Yavuraga buri wese atavanguye. Yashyizwe ku rutonde rw’abahabwa ibihembo by’amahoro byitiriwe Nobel mu mwaka wa 2012 ahabwa n’ibindi byinshi mu gihe cye, harimo n’impamyabushobozi y’icyubahiro yo ku rwego rw’ikirenga mu mategeko yahawe na Kaminuza ya Havard. Asize abana babiri nabo bakaba ari abaganga umwe akaba yaramuzunguye mu gucunga ibitaro.

Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed wa Somalia abicishije mu nyandiko kuri Facebook yavuze ko Dr Abdi afite umwanya w’igiciro mu mateka ya Somaliya …Azibukirwa ku mirimo ye mu kuzahura igihugu kiri mu ngorane. Ikinyamakuru Glamour Magazine cyo cyavuze ko Dr. Abdi ni umukobwa we w’umuganga ari abatagatifu ba Somaliya wagereranya na Mother Teresa.
Deqa Dhalac, umunyasomaliya akaba umunyamerika uba muri Maine avuga ko yigiye kuri Dr Abdi kuba ijwi ry’abatagira ijwi. Avuga ko yishimira cyane ibyo Dr Abdi yakoze muri Somalia. “Imbaraga ze zo guhangana mu ntambara ntave mu gihugu-ashyira ubuzima bwe mu kaga ngo afashe ibihumbi bidafite kivurira ni iby’agaciro gakomeye. Abenshi tumugomba ishimwe kubera impinduka mu buzima bwa benshi”.

Ikinyamakuru The New York Times kivuga ko mu mwaka wa 2010 ubwo ibitaro bye byafatwagwa n’imitwe y’intagondwa ya kisilamu barabisahuye ndetse bamusaba kubasigira ibitaro ariko yaranze. Indangamurage ya Somali iri muri Leta ya Minesota yanditse ku rukuta rwayo ngo: “Dr Hawa Abdi ni intwari ku mamiliyoni kandi ibyo yakoze ntibizibagirana.”