Kubaho nk’umwirabura muri U.S. ntabwo byoroshye. Ibi ni ukuri, waba uri mushya cyangwa waravukiye ino. Maine ifite ubufasha butandukanye kandi bukomeje kwiyongera bufasha abantu kubaho, harimo nk’imiryango yigenga, imiryango yo mu duce dutuyemo, ndetse n’amashyirahamwe ayobowe n’abimukira hamwe n’ibigo bikorera mu duce tubarizwamo. Bitandatu muri ibyo bigo turabigarukaho hasi. Gumana na Amjambo Africa kugirango ukomeze ugerweho n’amakuru kuri serivisi zashyiriweho gufasha abantu.

YWCA After school program
YW Strive cohort graduation

YMCA Central Maine ifite intego yo kurandura irondaruhu, ikongerera ubushobozi abagore, kandi igateza imbere amahoro, ubutabera ubwigenge ndetse n’agaciro kuri bose. Gahunda zacu zibanda ku burezi, ubuzima ndetse n’umubiri muzima, ndetse n’ibibazo by’iterambere ry’ubukundu ku baturage, duhuza ubutabera ku moko atandukanye ndetse no kongerera ubushobozi abagore. Dufite gahunda y’irerero ry’abana rihuza bose kandi rifite ireme ryiza kuva ku bana bafite amezi 18 kugeza ku myaka 12, kugirango dutere inkunga icyerekezo cyacu cy’isi izira ivangura aho abagore bose n’imiryango bashobora gukoresha ubushobozi bwabo bwose.

 

 

 

 

Gahunda zacu zose z’ubuzima n’umubiri muzima zibanda cyane ku muco w’abantu kandi zigateza imbere amahirwe, harimo na gahunda yacu y’ubuntu ngarukacyumweru iha amahirwe abantu b’igitsina kimwe gusa kuba ari bo gusa bajya muri pisine. Dufite pisine imwe yujuje ibisabwa byose kandi yagerwaho byoroshye, aho twakira amakipe, dutanga amasomo ku kurokora no gucunga umutekano mu mazi, dutanga amasomo ku koga ndetse n’imyitozo ngororamubizi mu mazi n’ibindi. Tugamije kurandura irondaruhu ndetse n’ubusumbane, dutanga amasomo ku kurinda ubuzima, buruse ku kwiga kuri babandi bagirwaho ingaruka cyane n’ibindi.

 

Gahunda yacu y’ubuntu yo kugorora umubiri yitwa MS Wellness yashyiriweho abagore basuzumwemo indwara zo mu ngingo, gusa ikaba yakira bose, gahunda inagamije kwimakaza imyitwarire myiza yita ku mubiri muri serivisi dutanga.  Mu 2023, twagangije WY Strive, amahugurwa y’ubuntu agamije kongera ubumenyi kandi anatanga impamyabumenyi agamije gutanga amasomo ku ikoranabuhanga, ndetse n’ubundi bumenyi bukenerwa ku isoko ry’umurimo. Ku yandi makuru, mwasura www.ywcamaine.org.

130 East Ave., Lewiston