Kubaho nk’umwirabura muri U.S. ntabwo byoroshye. Ibi ni ukuri, waba uri mushya cyangwa waravukiye ino. Maine ifite ubufasha butandukanye kandi bukomeje kwiyongera bufasha abantu kubaho, harimo nk’imiryango yigenga, imiryango yo mu duce dutuyemo, ndetse n’amashyirahamwe ayobowe n’abimukira hamwe n’ibigo bikorera mu duce tubarizwamo. Bitandatu muri ibyo bigo turabigarukaho hasi. Gumana na Amjambo Africa kugirango ukomeze ugerweho n’amakuru kuri serivisi zashyiriweho gufasha abantu.

Gahunda ya Midcoast Literacy  itanga amasomo y’ubundi ku gusoma no kwandika ku bantu b’ imyaka itandukanye, muri Lincoln, Sagadahoc, n’Amajyaruguru ya Cumberland Counties. Gahunda yacu ni ukuzamura urwego rw’ubuzima binyuze mu kwigisha.

 

 

 

 

 

 

 

Midcoast Literacy ni ahantu h’ibanze wakura amasomo y’icyongereza ku buntu, amasomo y’icyongereza ku bimukira bashya mu gace ka Brunswick-Topsham-Bath. Dukorana ’abafatanyabikorwa harimo na Midcoast New Mainers Group, Merrymeeting Adult Education hamwe n’ urwego rusanzwe rw’amashuri.Ddufasha abantu bashaka guteza imbere ibijyanye no gusoma, kwandika, ndetse no kuganir  mu cyongereza. Tubahuza n’abakorerabushake babihuguriwe kugirango bahabwe amasomo ngarukacyumweru hagati y’umunyeshuri n’umwarimu bonyine. Abarimu n’abiga biyemeza guhura byibura rimwe mu cyumweru kugirango bige by’igihe kirekire. Watwandikira igihe wifuza umwarimu! Midcoast Literacy yakoranye n’abashya muri Maine bagera ku 100 mu mwaka ushize, uhereye ku bato kuva ku myaka 7, ukagera ku ngimbi ndetse n’abantu bakuru.

Uretse kandi amasomo y’umwarimu n’umunyeshuri dutanga, Midcoast Literacy inategura igikorwa cyo kuganira ngarukakwezi ( ku bufatanye na Brunswick Welcome Center) ku batuye Maine bashya biga Icyongereza, mu gukusanya no kwimenyereza ibiganiro bisanzwe mu muryango mugari hamwe n’abavuga Icyongereza bakavukire. Ku bantu bakinjira ku isoko ry’umurimo, tubafitiye amatsinda mato yigisha ibijyanye n’imyitwarire ku murimo (Workplace Literacy) aho kukazi mu bice bitandukanye ahakorera ibigo by’ubucuruzi biha akazi abakozi batari ba kavukire.

Ku yandi makuru wadusura: [email protected], www.midcoastliteracy.org.

  

9 Park Street, Suite 1; Bath