Kubaho nk’umwirabura muri U.S. ntabwo byoroshye. Ibi ni ukuri, waba uri mushya cyangwa waravukiye ino. Maine ifite ubufasha butandukanye kandi bukomeje kwiyongera bufasha abantu kubaho, harimo nk’imiryango yigenga, imiryango yo mu duce dutuyemo, ndetse n’amashyirahamwe ayobowe n’abimukira hamwe n’ibigo bikorera mu duce tubarizwamo. Bitandatu muri ibyo bigo turabigarukaho hasi. Gumana na Amjambo Africa kugirango ukomeze ugerweho n’amakuru kuri serivisi zashyiriweho gufasha abantu.

Gahunda yo gukorera ubuvugizi umwimukira mu mategeko (ILAP), ni gahunda iteza imbere ubuvugizi bukorewe abimukira binyuze muri serivisi mu by’amategeko, uburezi mu muryango mugari, ndetse n’ubuvugizi bwateganyijwe. ILAP ifasha abimukira muri Maine kugera ku mutekano bakava mu bugizi bwa nabi ndetse n’itotezwa, guhuriza hamwe imiryango yabo, kandi bakagira uruhare rwuzuye mu muryango wacu ndetse n’ubukungu. Dutanga serivisi ku buntu cyangwa ku giciro gito cyane mu by’amategeko mu birebana n’amadosiye y’iby’ubwimukira, ku bantu batuye muri Maine badashobora kwiyishyurira umunyamategeko wigenga. Wagera ku bufasha mu by’amategeko dutanga unyuze kuri www.ilapmaine.org/get-legal-help.

Abakozi bacu buhugukiwe n’iby’amategeko bashobora kugusubiza ibibazo mu by’amategeko areba abimukikira, bakagufasha gutegura impapuro, ndetse na rimwe na rimwe bakaba baguhagararira byuzuye. Uretse ubufasha bundi batanga ndetse n’ubuvugizi, ILAP itanga amahugurwa yo gufasha abasaba ubuhungiro mu gutegura no kuzuza impapuro zisaba ubuhungiro, tugira ibihe byo gufasha abantu guhindura aho imanza zabo mu gusaba ubuhungiro zizabera, twakira abantu kandi ku biro byacu biri kuri Lewiston Adult Education ndetse no kubiro byacu biri Portland. Dufite kandi ububiko bw’ibitabo kuri interineti aho wasanga amakuru areba abimukira asemuwe mu ndimi zitandukanye, ubufasha ku bakora mu by’ubuhinzi, abimukira bakiri urubyiruko, abarokotse ihohoterwa ryo mu miryango ndetse n’igurisha ry’abantu ndetse n’abandi bimukira.

ILAP yishimira cyane imyaka 30 imaze ifasha abimukira muri Maine. Dukora tugamije ahazaza aho inzego zishinze imizi mu butabere kandi aho buri wese yisanga kandi atera imbere. Wasura urubuga rwacu ari rwo www.ilapmaine.org wanakurikira @ilapmaine ku mbuga nkoranyambaga ukamenya byinshi.

95 Park St., Suite #519, Lewiston

489 Congress St., 3rd floor, Portland 

ILAP Pro Bono Panel attorneys celebrate a grant of asylum with their clients at the Boston Immigration Court.
Rural Community Liaison Lourdes Trujillo offers support to farmworkers during a resource fair at Mano en Mano in Milbridge