Kubaho nk’umwirabura muri U.S. ntabwo byoroshye. Ibi ni ukuri, waba uri mushya cyangwa waravukiye ino. Maine ifite ubufasha butandukanye kandi bukomeje kwiyongera bufasha abantu kubaho, harimo nk’imiryango yigenga, imiryango yo mu duce dutuyemo, ndetse n’amashyirahamwe ayobowe n’abimukira hamwe n’ibigo bikorera mu duce tubarizwamo. Bitandatu muri ibyo bigo turabigarukaho hasi. Gumana na Amjambo Africa kugirango ukomeze ugerweho n’amakuru kuri serivisi zashyiriweho gufasha abantu.

Photo Mark Mattos

Intego za Black Owned Maine ni ugushyigikira no guteza imbere urusobe rw’ibinyabuzima kuri ba rwiyemezamirimo Birabura muri Maine. Gahunda yacu yakira haba abavukiye muri U.S. cyangwa abavukiye hanze. Dufite igitabo kivuga ku bucuruzi bw’Abirabura ndetse tukanatanga ubujyanama mu by’ubukungu ku buntu, amahugurwa ku kwikorera, ndetse no kubahuza n’ubufasha bwinshi muri Maine yose.

Turi kwakira ubusabe mu guhabwa inama mu gukora ubucuruzi, haba ubuturuka mu bucuruzi buriho abadaharanira inyungu bubarwa nk’ubushingiye ku bwoko, cyangwa ku runyuranyurane rw’indimi. Abajyanama bacu babereye hano kubafasha mu bucuruzi bwanyu babaha imikoro nka LLC formation, EIN, UEI, kutegura gahunda y’ubucuri, kwimenyekanisha, n’ibindi. Abajyanama kuri ubu bakora mu Cyongereza, Igifaransa, Lingala hamwe n’izindi ndimi ziboneka hifashishijwe abafatanyabikorwa bacu mu gusemura.

Ku busabe mu cyongereza, wakwandikira Rose Barboza [email protected] (207)849-0008 (guhamagara/ubutumwa bwanditse /WhatsApp). Ku gifaransa n’i Lingala wakwegera Heritier Nosso kuri [email protected], (207)200-9109 (guhamagara/ubutumwa bwanditse/WhatsApp)

411 Congress St, Portland