by Julia Brown

Urugaga rw’abunganira abimukira mu mategeko -ILAP niwo muryango wonyine muri Maine uha serivisi abimukira. Ukeneye amakuru menshi wayasanga ku rubuga rwa https://www.ilapmaine.org

Dore ibyo Perezida Biden amaze gukora mu birebana n’abimukira
Perezida Joe Biden yagiye ku buyobozi tariki 20 Mutarama ahita atangira gukora ku birebana n’abimukira harimo ibi bikurikira:

Kurangiza Ikumirwa ry’abagenzi bava mu bihugu byiganjemo abayisilamu
Perezida Biden yakuyeho icyemezo cyo gukumira abimukira icyemezo kigaragara nk’ivangura.

Yasubijeho gahunda yo gukomeza icyemezo kireba abana bavukiye hano n’abaje ari bato DACA ngo batirukanwa muri Amerika. Perezida Biden yategetse Deparitoma ishinzwe umutekano mu gihugu – DHS kureba neza ibikenewe byose
no gukomeza porogaramu ya DACA.

Biden yahagaritse iyubakwa ry’urukuta ruri ku mupaka w’epfo wa Amerika.
Guhagarika gahunda y’uko abasaba ubuhungiro baguma muri Mexico. DHS yahagaritse iyi gahunda yo gusaba abimukira kuguma muri Mexico bakaba ariho bakira ubuhungiro.Bashizeho kandi gahunda yo gutangira kumva imanza z’abantu bakomwe mu nkokora no guhezwa muri Mexico.
Guhagarika by’agateganyo gahunda zariho zo gucyura abantu bimwe ubuhungiro.
Deparitoma ishinzwe umutekano mu gihugu yasohoye amabwiriza asobanura impinduka zigomba kubaho aho harimo kuba hahagaritswe gusohora mu gihugu abantu mu gihe cy’iminsi ijana. Aya mabwiriza ariko akaba yarahagaritswe n’urukiko.

Iyongerwa ry’amasezrano arengera abakomoka muri Liberia.
Perezida Biden yongereye amasezerano arengera abanyaLiberia kugeza mu kwa gatandatu 2022.

Gusubizaho Ibarura Kuri bose: Perezida Biden yahinduye itegeko ry’uwamubanjirije ryasabaga ko mu ibarura abimukira bataragira ibyangombwa batabarurwa.
Gushyiraho itsinda rishinzwe guhuza imiryango yaburanye n’ababo. Perezida Biden yatangaje ibwiriza rishyiraho itsinda rishinzwe gushakisha abana batandukanijwe n’ababyeyi muri gahunda ya Nta Mbabazi na Mba yashyizweho ku bwa Trump bityo bagahuzwa n’ababyeyi babo.

Gucyemura ibibazo by’abasaba ubuhungiro byabarizwaga ku mupaka w’epfo. Perezida Biden yatanze ibwiriza rirebana n’abasaba ubuhungiro binjirira ku mupaka w’amajyepfo. Iri bwiriza rivuga kukongera imfashanyo mu kurwanya ruswa mu bihugu bya Amerika yo hagati ndetse no gusubizaho gahunda yo gufasha urubyiruko n’abana bo muri Amerika yo hagati. Iri bwiriza risaba deparitoma y’umutekano wo mu gihugu gusubiramo gahunda zose zarwanyaga abasaba ubuhungiro ndetse no gusubiramo gahunda irebana no kwirukana abantu batabanje kumvwa mu rukiko.

Kuvugurura politike irebana n’abimukira. Perezida Biden kandi yatangaje ibwiriza rirebana no kugarurira icyizere gahunda inyuze mu mategeko y’abimukira ndetse no kwakira neza Abanyamerika bashya. Iri tegeko risubizaho itsinda rirebana n’Abanyamerika bashya rikaba ririmo abayobozi b’imryango ikora ibirebana n’abimukira. Iri bwiriza kandi ryasheshe ibwiriza rya Trump ryateganyaga ko ubaye uri umuzigo kuri Leta ko utahabwa ibyangombwa. Warisoma kuri uru rubuga https://www.ilapmaine.org/public-charge .

Muri iri bwiriza hasabwe gusubiramo ibyabanje byavugaga ko umwimukira uhawe ubufasha na Leta-uwamwishingiye azajya yishyura Leta ndetse risaba ko harebwa neza ishirrwa ku murongo ryo gutanga ubwenegihugu.

Kongera kubaka no gukomeza gahunda yo kwakira Impunzi. Perezida Biden yashyizeho ibwiriza kandi ryo kuvugurura gahunda yo kuzana impunzi muri Amerika aho yiyemeje kuzamura umubare w’abakirwa ukagera kuri 125,000 kuva mu kwa cumi. Yasabye Deparitoma y’umutekano mu gihugu gutangira gucagura impunzi hanze ya Amerika ndetse hakongerwa n’umubare w’abashinzwe impunzi. Iri bwiriza risaba ko Ubuyobozi bwa Biden buzita cyane ku bagore n’abana bo kenshi bahura n’itotezwa bigendeye ku gitsina cyabo. Iri bwiriza kandi risaba ko harebwa ko abimurwa n’imihindagurikire y’ikirere nabo bashyirwa muri gahunda.

Amategeko
Perezida Biden yatangaje itegeko rinini kandi risobanutse ririmo guhindura politike y’abimukira rikaba ryitwa US Citizenship Act of 2021. Gusa iri tegeko ntiriraba itegeko ahubwo rirakigwaho. Musabwe kutagira uwo muha amafaranga ayo ariyo yose ababeshya ko azabaha ubwenegihugu. Muri make uracyari umushinga w’itegeko ntiriratorwa. Dukeneye ubufasha ko mu minsi iri imbere muzahamagaara ababahagarariye muri Maine-ibyinsi mwabisanga kuri https://www.ilapmaine.org/legislative-priorities.

Julia Brown, Esq. ashinzwe ubuvugizi muri ILAP.