Yanditswe na Ulya Aligulova

Umunyamakuru wa Amjambo ku birebana n’inteko

Amakuru mashya aturuka Augusta

Mugihe cy’inteko rusange y’abagize inteko ishinga amategeko ya Maine, Amjambo Africa izajya ibagezaho buri kwezi iby’ingenzi mu mategeko bireba abirabura

Ikiciro cya kabiri cy’inteko rusange y’130 bagize inteko ishinga amategeko ya Maine kizatangira kuva tariki 5 Mutarama kugeze tariki 20 Mata, 2022, ndetse imishinga y’amageko myinshi ifitiye akamaro gakomeye imiryango y’abirabura izaba iri kuganirwaho n’abagize inteko muri icyo gihe. Urugendo rwa demokarasi rwemerera abaturage gushyigikira imishinga y’amategeko bafite ku mutima, bikabasha gutuma imwe mu mishinga igera ku meza ya Guverineri. Akenshi, iyo mishinga y’amategeko iba yarashyigikiwe cyane n’abaturage usanga ariyo itambuka, n’ubwo bwose Guverineri aba afite uburenganzira bwa guhitamo umushinga ashaka.

Flavia, Susan, and Trudy with Rep. Rachel Talbot Ross

Imiryango nka ACLU ya Maine, Umuryango uharanira ubutabera kuri bose muri Maine, ndetse n’ihuriro mu by’amategeko ry’Abimukira bazayobora ubuvugizi bugamije gushyigikira imwe mu mishinga, bityo bafashe abantu guhuriza hamwe bityo amajwi yabo arusheho kugira imbaraga. Kuvuga icyongereza neza ntabwo ari ngombwa ngo ubashe kugira uruhare, ndetse n’ubufasha ku bavuga indimi nyinshi nabwo akenshi burabonaka. Amjambo Africa izajya ibagezaho amakuru mashya ku birebana n’imishinga y’amategeko igiye kugezwa mu nteko, ndetse n’amakuru ku buryo wabigiramo uruhare.

Mufalo Chitam, Umuyobozi mukuru wa MIRC yagize ati “Uruhare rwawe ni ingenzi cyane. Ni uburyo bwo guca intege imikorere itsikamira uburenganzira bw’abimukira, ari nako duha ingufu politiki ziteza imbere ukwisanga mu muryango. Urugero, mu 2020 umuryango MIRC watanze ubuhamya ushyigikira umushinga LD843, washyigikiraga ibijyanye no kubona amacumbi mu buryo burambye, none kuko uyu mushinga watambutse, hazabaho inkunga ya leta mu 2022 igenerwe abakora iby’amacumbi, inkunga igamije gutera inkunga imiryango yasigaye inyuma”

Mu nteko rusange, za komite z’abagize inteko bazajya batega amatwi abaturage maze batange ibitekerezo byabo ku mishinga y’amategeko iba yateganyijwe. Ikindi, abantu ki giti cyabo bashobora kugera ku babahagarariye, aba senateri n’abadepite bakabagezaho uko babona ibijyanye na za komite z’abadepite ziri gukurikirana umushinga w’itegeko bagatanga igitekerezo cyabo, cyangwa se bakitabira ubukangurambaga buba bwateguwe n’abafashe iyambere mu gushyigikira itegeko runaka. Ikindi kandi, abantu bashobora kwandika amabaruwa, bakayoherereza ibinyamakuru nka Amjambo Africa.

Imishinga y’amategeko izibandwara muri iyi nteko rusange

Umushinga w’itegeko ufitiye akamaro kanini umuryango w’abirabura ni LD1610, umushinga ushyigikira uwaganiriwe mu ntego iheruka LD2 “Iteka ryo gusaba ko ubwoko bwagira ijambo mu gikorwa cyo gutora amategeko” ryatowe mu nteko iheruka. Depite Talbot Ross niwe wari ufite iyi mishinga yombi.

Sadiki Valens of Lewiston

LD2 urasaba ko komite y’abadepite babona imibare, bagakora ubusesenguzi ndetse n’andi makuru y’ingenzi yafasha mu gutegura inyandiko ishyigikira uyu mushinga, cyangwa se igisa n’ubushakashatsi bw’ibyo uyu mushinga ushobora kuzakemura wabura ukaba watuma ingaruka zigera ku baturage b’amaboko magufi b’abirabura, ibi bikaba byatangwa bisabwe na komite y’abadepite. LD1610 ishyigira LD 2, gutambuka kwayo kukaba kwakongerera Maine ubushobozi bwo gukusanya, no kwegeranya amakuru n’imibare byafasha uburyo politiki zishyirwa mu bikorwa muri Maine.

Kathy Kilrain del Rio, umuvugi akaba n’umuyobozi muri Maine Equal Justice agira ati “n’ubwo bwose tuzi dushingiye ku mibare itanononsowe cyane ndetse n’imibare ituruka mu baturage bo hasi mu miryango y’abirabura, amakuru aravuga ko abirabura bahutazwa cyane kurugero ntagereranywa na za potiki zitandukanye ndetse na sisiteme, gusa kuri ubu ntabwo dufite imibare ihagije ndetse n’ibimenyetso”.

Kilrain del Rio akomeza agira ati “iki ni igice kimwe ]cy’imbaraga nyinshi zakoreshejwe na komisiyo ihoraho ku mibereho y’abirabura, abasigajwe inyuma ndetse n’abandi bo mu yandi moko y’abagize umubare muke muri Maine, yashyizweho mu 2019] ukaba waribanze ku gutuma tubasha kubona amakuru ya nyayo ndetse no kuyasesengura bigatuma tubona uburyo twategura politiki hagendewe kuri ayo makuru afasha mu kugabanya ubusumbane mu moko atandukanye”. Iyi Komisiyo Ihoraho ni urwego rwigenga rugenzura ubusumbane mu moko muri sisiteme zitandukanye no mu kazi kugirango hatezwe imbere imibereho y’abantu amateka agaragaza ko basigaye inyuma, barimo amoko, imiryango y’abasangwabutaka n’abandi nk’abo batuye muri Maine.

Undi mushinga w’itegeko dukwiye guhanga ijisho ni LD1679, watewe inkunga na Senateri Jackson, ugamije kwiga ku kibazo cy’inzara mu banyeshuri hagurwa gahunda yo gutanga amafunguro y’ubuntu ku mashuri.

Kilrain del Rio agira ati “hari imbaraga umwaka ushize zakoreshejwe kugirango buri wese ku ishuri abashe guhabwa ifunguro ku buntu, ubu bukaba ari uburyo bwiza bwo gufasha mu kugabanya inzara muri iyi leta” “Abana benshi muri leta baba bategereje ifunguro ku biryo by’ubuntu bitangwa ku ishuri. Ibi bikarushaho kugaragaza cyane ku bana b’abimukira bitewe n’uko hari inzitizi muri SNAP ndetse no mu bundi bufasha mu kubona ibyo kurya bikumira abatari abenegihugu. Umwaka ushize, ibi byongewe mu ngengo y’imari y’inyongera. Turi kugerageza ngo haboneke inkunga yindi izafasha nka gutya muri uyu mwaka”.

Kilrain del Rio akomeza agira ati “Undi mushinga navuga ku bw’umwihariko ni LD718”, ni umushinga watewe inkunga na depite Talbot Ross. LD 718 uzaba nk’ikiraro cy’umuhora uri muri porogaramu ya MaineCare, utuma bitewe n’inzitizi zirimo ikumira abantu bamwe na bamwe ntibabone MaineCare bitewe na sitati zabo z’ubwimukira. “uyu ni umushinga wakozweho umwaka ushize nawo. Turashaka gufunga icyo cyuho kugirango abatuye Maine bose, hatitawe ku buryo batuye muri Maine babasha kubona ubwishingizi bwa MaineCare, igihe cyose bahembwa make. Tuzi neza koi bi Atari ingenzi ku buzima bw’abantu ku giti cyabo ahubwo ko ari ngombwa ku buzima rusange. Niba hari ikintu iki cyorezo cyatwigishije, ni uko ubuzima buzira umuze bwacu twese bugerwaho twese dufite ubuzima buzira umuze.

Twagize igikorwa kinini cyo gutega amatwi aho twabonye abarenga 90 batanga ubuhamya bushyigikira uyu mushinga mu nteko rusange iheruka. Guverinoma yashyize igice cya LD718 mu mushinga w’ingengo y’imari y’inyongera, LD221, wongereye igihe cyo kwishingirwa abantu bari munsi y’imyaka 21ndetse n’abantu batwite hatitawe kuri sitati zabo z’ubwimukira. Gusa ntabwo turaziba icyo cyuho ku bantu bose bakuru. LD718 yasubijwe muri komite ishinzwe ubuzima n’imibereho y’abaturage, gusa izakomeza kuyikorera ubuvugizi”

Gabriela Fuentes, Sara Brajtbord, and Rosy Ontiveros discuss the importance of health care for adult immigrants.

Meagan Sway, diregiteri ushinzwe politiki muri ACLU ya Maine yagize ati “Muri iyi nteko tuzaba dukurikiranira hafi by’umwihariko umushinga w’ubusugire bw’amoko”. Iyi mishinga irimo LD1626, LD554, NA LD585, iterwa inkunga na senateri Luchini, Depite Collings na depite Talbot Ross. Amoko atandukanye muri Maine yakomeje guhatana kugirango akemure ibibazo biri mu iteka ryo rya Maine Indian Claims Settlement Implementation ryo mu 1980, ryatangaje ko Kongere yemeje kandi itora ihererekanya ryose ry’ubutaka cyangwa ikindi gikorwa cy’umwimerere giherereye ahantu hose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikozwe mu izina ry’ubwoko bw’abapasamakodi, Penoboscot, Houlton band

Sway asobanura agira ati “Amoko muri Maine afite uburenganzira buke ugereranyije n’andi moko mu gihugu cyose bitewe n’iri teka ryo kuva muri za 80”. Akomeza agira ati “Iki ni ikibazo cyihariye ku baturage b’abirabura bitewe n’uko ikora ku buryo abaturage b’abazungu batsikamiye ayo moko yandi, iyi mishinga y’amategeko ikaba iri kugerageza gukemura ibyo bibazo”.

Abakora mu buhinzi akenshi usanga bahezwa mu itegeko rigenga umurimo ririho, cyakora imishinga y’amategeko myinshi ikora ku murimo w’ubuhinzi, cyane cyane umushinga LD151, uterwa inkunga na depite Harnett, uzemerera abakora mu buhinzi kwibumbira hamwe. Muri Maine, benshi mu bakora mu buhinzi ni abimukira ndetse n’abirabura.

Sway agira ati “Uyu mushinga uzakemura ikibazo cyo gutsikamirwa n’amateka, ibintu byatumye abirabura benshi batagerwaho n’ubufasha bugenerwa abakozi”. Akomeza agira ati “mu nteko itaha dutegereje ko wenda hazabaho ko Guverineri yakoresha ububasha bwe, bitaba ibyo abantu bakagerageza kurirenga”

Mu nteko iheruka, LD764 yatumye hashingwa komite ishinzwe kugenzura ibimenyetso by’ibyaha, ukazatuma abadepite basaba komite yiga ku mategeko gushyigikira ibijyanye n’ibimenyetso by’ibyaha. Sway agira ati “Muri Maine, igihe wahamwe n’icyaha, biragora cyane ngo icyo cyasha kikuveho, bikagara ingaruka mu kubona inzu, akazi, inkunga mu kwiga n’ibindi byose dukenera ngo tugire ubuzima butekanye”. Akomeza agira ati “Ibyo bigira ingaruka nini ku birabura bitewe n’uko bibasirwa cyane ku rugero rwo hejuru mu gutabwa muri yombi no guhanwa na sisiteme ihana ibyaha muri iyi leta”