Ibihugu bimwe bya Afurika byatangiye kugaragaza ko imibare y’abandura iri kugabanuka. Ibyo bihugu harimo Rwanda na Kenya-aho ikinyamakuru The NewTimes, cyo mu Rwanda cyatangaje ko igihugu kiri bufungure indege kuva Tariki 1 Kanama naho Kenya Airways yo igatangira ingendo z’imbere mu gihugu tariki 15 Nyakanga. Tunisiya kimwe mu bihugu bitunzwe n’ubukerarugendo kizafungura imipaka yacyo tariki 27 Nyakanga nyuma yo kubona abarwayi ba COVID-19 bagabanuka. Imibare y’abarwayi mu bihugu bya Algeria, Tunisia, Morocco n’uRwanda yaragabanutse ku buryo ibi bihugu byemerewe kuba byakorera ingendo ku mugabane w’uburayi. Abaturage ba Amerika bo bakaba batemerewe gukandagiza ikirenge mu bihugu bigize umuryango w’uburayi.
Mu nkuru zatambutse, Amjambo Africa yagarutse ku buryo abatuye Afurika bafite umuco wo kumvira amategeko ya Leta bityo bikaba byarafashije ibihugu byashyize ingufu mu kurwanya iki cyorezo.

Repubulika iharanira demukarasi ya Congo yakomeje gushimirwa uko yitwaye mu guhangana na Ebola ndetse ko ibihugu bikwiye kuyigiraho uko byarwanya COVID-19. Tariki 25 Kamena, Dogiteri Tedros Adhanom umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’ubuzima yanditse ibya Congo mu kinyamakuru the Guardian. Inyandiko ye ivuga ko Virusi zidafata ikiruhuko ndetse ko isi ikwiriye kwigira kuri congo uburyo yahashyije icyorezo cya Ebola. Avuga ko guca mu nzira ya Ebola byafashije Congo kwicara yiteguye kurwanya indi ndwara yose yaza.

Perezida mushya uheruka kurahira mu Burundi Evariste Ndayishimiye we yatangije gahunda yitwa SINZANDURA COVID-19 KANDI SINZANAYIKWIRAKWIZA nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AP. Ibi bitandukanye cyane na Nyakwigendera Nkurunziza wafashe iki cyorezo mu buryo bworoheje kugeza ubwo yitabye Imana hakekwa ko ari cyo cyamwishe. Ku mpunzi nyinshi ziba muri Maine zakomotse I Burundi, ngo zashimishijwe no kumva ubuyobozi bushya bwita ku ndwara ya COVID-19 yari imaze kwica abatari bake.

Aljazeera itangaza ko Afurika y’Epfo ikomerewe n’iki cyorezo aho yihariye 40% by’uburwayi bwose bwa COVID-19 ku mugabane wa Afurika. Kaminuza ya Johns Hopkins itangaza impfu zirenga 4,079 muri Afurika y’epfo gusa. President Ramaphosa aheruka kugaragara kuri Televiziyo atangaza ko hagiyeho umukwabo w’ijoro ndetse no guhagarika icuruzwa rya Alukolo mu kwirinda impanuka kugirango ibitaro by’indembe bikoreshwe mu gufasha abarwaye COVID-19. Yasabye buri munyafurika yepfo kwambara agapfukamunwa.

Ibihugi kandi biri gufatanyiriza hamwe mu gushyiraho ingamba z’ahazaza no guhangana n’itembagara ry’ubukungu. Ikinyamakuru the Global Cituzen gitangaza ko ibihugu byibumbiye mu muryango w’ubukungu w’Afurika y’uburengerazuba-ECOWAS bwamaze gukusanya miliyoni $25 zizafasha akarere kuzamura uburezi, ubuzima,isukura n’izindi ngamba uyu muryango uzafata mu gusohoka mu cyorezo cya COVID-19