Nk’umuntu ukodesha, ufite uburenganzira bwo gutura ahantu hatekanye kandi hadashyira ubuzima bwawe mu kaga. Ufite kandi uburenganzira bwo kumenyeshwa mbere ko ugiye gukurwa mu nzu, ikindi kandi ntushobora gukurwa munzu uretse gusa igihe wagejejwe imbere y’urukiko maze umucamanza agategeko ko uvanwa munzu.
Imiryango Maine Equal Justice (MEJ) na Pine Tree Legal Assistance (PTLA), ihagararira abantu bafite ubushobozi buke mu nkiko. Muri abo harimo n’abimukira. Igihe ufitanye ikibazo na nyir’inzu ukaba ukeneye ubufasha, uba ushobora guhamagara PTLA. Igihe bakubwiye ko utari mu cyiciro cy’abantu bafasha, ushobora guhamagara MEJ. Igihe ubonye ibaruwa ya nyir’inzu cyangwa se ukumva avuga ko ashobora kukwirukana mu nzu, ihutire kwegera abanyamategeko. Ntukwiye kuva munzu utaramenya neza uburenganzira bwawe cyangwa ikindi wakora niba gihari. Ntuzigere wicara ngo utekereze ko nta kindi gihari cyo gukora ngo wirwaneho cyangwa ngo ukeke ko nta muntu uhari wo kugufasha.

Amakuru meza ni uko abanyamategeko ba MEJ na PTLA bagiye batsinda imanza nyinshi abantu barimo n’abimukira babaga barezwemo na ba nyir’inzu. Mu minsi ishize, umunyamategeko wa MEJ yahuye n’ukodesha usanzwe ari n’umuntu usaba ubuhungiro, bahurira ku nzu y’ubucamanza ya Portland. Ukodesha yasabaga ubufasha kuko nyir’inzu yari yamubwiye ko amurimo arenga $1000 y’ubukode, nyamara we azi neza ko yishyuye ndetse afite n’inyemezabwishyu. Uyu munyamategeko yaganiriye n’umunyamategeko wa nyir’inzu, maze biza kugaragara ko uyu muntu hari ukwezi yari yarasimbutse atishyuye igihe yari yarahagaritswe kukazi. Twafashije uyu muntu kuzuza impapuro zisaba ubufasha bw’ingoboka mu kwishyura umwenda yari afite, maze nyirinzu yemera kuba ahagaritse gahunda yo kumusohora munzu.
Mbere y’uko nyir’inzu asohora umuntu munzu, hari amategeko ategekwa gukurikiza. Kugira umunyamategeko igihe wagejejwe mu rukiko usabirwa kwirukanwa mu nzu ni iby’agaciro gakomeye: tureba ko nyir’inzu yakurikije amategeko yose, tukagushakira ubusemuzi, tukavugana na nyir’inzu cyangwa umunyamategeko wa nyir’inzu mu mwanya wawe ndetse tukanaguhagararira imbere y’umucamanza. Ubushakashatsi bwerekanye ko abakodesha bafite abanyamategeko baba bafite amahirwe menshi yo kugumana amazu yabo.
Amategeko ya Maine asaba ba nyir’inzu gukora ku buryo inzu yawe ikomeza itekanye, itarimo ibiheri n’utundi dukoko ikaba kandi igomba kuba ishyuye mu gihe cy’ubukonje. Mu gihe nyir’inzu atubahirije ibi, umunyamategeko ashobora kugufasha agatuma nyir’inzu asana ibikwiye kuba bisanwa.
Twagiye twumvana abakiriya bacu ndetse n’imiryango y’abafatanyabikorwa ko hari bamwe mu bimukira batinya kujya mu nkiko ngo baburane na ba nyir’inzu igihe bari gusabirwa gukurwa mu nzu cyangwa ngo basabe nyir’inzu kugira ibyo asana mu nzu batuyemo, kuko baba bibwira ko byagira ingaruka kuri gahunda yo kubona ibyangombwa byo gutura mu gihugu byemewe n’amategeko. Ibi ntabwo ari byo. Nyir’inzu ntabwo agomba kugutoteza cyangwa ngo agukorere ivangura ashingiye ku bwenegihugu bwawe, ubwoko bwawe cyangwa se ikindi.
Ushaka ubundi bufasha wahamagara PTLA mu masaha y’akazi. Ushobora kubona amasaha y’akazi PTLA aho utuye baba bafunguye usura urubuga rwabo ari rwo www.ptla.org/contact-us.
Uramutse kandi ufite ikibazo icyo ari cyo cyose, ushobora guhamagara abanyamategeko ba Maine Equal Justice kuri (207) 888-9788, cyangwa se ukuzuza urupapuro ruri ku rubuga rwabo ari rwo www.ptla.org/contact-us.
Ushobora guhamagara umushinga ushinzwe gukorera ubuvugizi abimukira (ILAP) mu gihe ukeneye ubufasha ku bibazo wibaza birebana n’abimukira (hano ntabwo ubababaza ibirebana n’inzu). Kuri ubu ILAP yemera gusa ibibazo byihutirwa. Ushobora kubandikira imeyiri mu rurimi rwawe ukohereza kuri [email protected]. bazagusubiza mu gihe kitarenze iminsi itatu. Ku yandi makuru, wasura urubuga rwabo ilapmaine.org/get-legal-help.