Yanditswe na Bonnie Rukin
Ubufasha bwa leta bunyuze muri gahunda nka SNAP/EBT na WIC, hamwe n’ubutangwa n’umuryango Cultivating Community (CC) hamwe n’indi miryango bakorana, bwatumye abahinzi bagurisha cyane, bikaba bivuze ko abantu barushijeho kubona ibyo barya mu muryango y’abakomoka muri Somalia, Abakomoka muri Angola, Sudani, ndetse n’abakomoka muri Congo batuye Maine.

Sandy Alles, umuyobozi wa CC ushinzwe igurisha kuva mu myaka itandatu ishize, yasanze iri gurisha ryarazamutse ho agera kuri $20,000 muri uyu mwaka mu kugurisha ku bakoresha SNAP/EBT, ndetse na $12,000 yiyongera ku bakoresha WIC, ibi bikaba bigize agera kuri 97% by’ibigurishwa byose mu masoko yo kumirima. Abahinzi bagurishije umusaruro ugera kuri lb 43,000 z’imboga, hifashishijwe izi gahunda.
Umuhinzi wa CC Omasombo Katuka, yashimye cyane guverinoma ya U.S. ku bufasha itanga mu muryango binyuze muri SNAP/EBT na WIC bugakoreshwa bagura ku masoko yo kumirima. Abamugurira bishimiye umusaruro we cyane kuburyo bifuza ko akomeza guhinga imboga umwaka wose. Avuga ko ashobora guhinga nyinshi, ndetse yizeye ko yabona abamugurira izo yashobora kuzana zose ku isoko bitewe n’uko benshi mu bagize imiryango n’inshuti zabo baba bazikeneye. Gusa ngo ntafite ubutaka buhagije. Agira ati “nshobora guhinga ku mirongo igera kuri 20 intoryi kandi zose nkazigurisha.”

Asli Hassan, umuhinzi w’umunya Somalia utuye muri Lewiston, yishimira cyane ko yagurishije cyane hakoreshejwe WIC/SNAP cyane uyu mwaka. Akenshi, abamugurira bamubwira ibyo bakeneye icyumweru mbere y’umunsi w’isoko bityo bakaba bizeye imboga z’inyafurika zibafitiye akamaro. Abagura izo bakeneye zo gukoresha bagura imboga z’inyafurika, bariyongereye uyu mwaka, harimo Maine Health hamwe n’abantu ku giti cyabo. Babiri mu bana 10 ba Hassan bamufasha kwitegura isoko ndetse bakamufasha no mu kugurisha. Avuga ko ateganya kongera igihe ahinga akoresheje inzu zihingwamo. Nka Katuka, avuga ko ubuhinzi bwe bubangamirwa no kutagira ubutaka bunini.
Umuryango Cultivating Community w’abahinzi umaze gihe kinini uyobora muri aka kazi mu myaka myinshi ishize, binyuze muri gahunda yita ku banyamerika bashya bari mu buhinzi ndetse no kubaka inzu zihingirwamo zizwi nka ‘high tunnels’, umuryango Opportunity Alliance ni umuryango nawe ufasha cyane kandi umaze igihe. Uyu mwaka abakozi bakomoka muri iyi miryango yombi batanze ubufasha mu gufasha abahinzi mu by’ikoranabuhanga rikenerwa ngo umuhinzi agurishe hifashishije WIC. Iri koranabuhanga ryafashije cyane mu koroshya igura n’igurisha.

Kuba amasoko yo mu mirima ahari kandi ahoraho, mu bice bimwe na bimwe bishobora kuba byaragize uruhare mu kongera ibikorwa by’igura n’igurisha ndetse no guhuza abaguzi. Uretse isoko rya Portland kuri Opportunity Alliance, ku nyubako Westbrook Pointe na Riverton Park, isoko rya Kennedy Park muri Lewiston ryakuruye abaguzi benshi.


Bombi muri aba bahinzi, bashimira cyane uwo ari we wese mubasoma Amjambo wabafasha mu kubona ubutaka. Asli Hassan afite ikizere cyo kubona hagati ya acres 10-15 hafi ya Lewiston/Auburn, na Omasombo Katuka nawe yakwishimira ubutaka bundi bwinshi bwinyongera kugirango abashe guhinga byinshi bihaza isoko muri New Hampshire ndetse no muri Boston bishobots
Ushobora kwandikira Sandy Alles wo kuri Cultivating Community igihe wagira igitekerezo cyangwa ubujyanama: [email protected]; (207) 761-4769, x808.





