
Mu mategeko y’igihugu, abantu badafite ubwenegihugu bw’Amerika, ariko biyandikisha gutora CYANGWA batora mu matora ayo ari yo yose yo muri Amerika (harimo n’amatora y’ibanze, ay’intara, na leta) bashobora gusubizwa aho baturuka. Amategeko ntababarira abatari abenegihugu bumvise nabi amategeko, cyangwa babwiwe cyangwa bafashijwe nabandi kwiyandikisha cyangwa gutora. Ibi kandi birareba abatsinze ikizamini cy’ubwenegihugu no kubazwa ariko bakaba batararahira nk’Abanyamerika.