By Damascene Hakuzimana

Mu kiganiro na televiziyo LCI, abaganga babiri b’abafaransa batangaje ko urukingo rwa COVID-19 ruri kugeragerezwa mu bihugu by’Uburayi na Australia rukwiye kuba rwarabanje kugeragerezwa muri Afurika nkuko byagenze ku nkingo za SIDA. Iri gerageza rikaba riri kureba niba urukingo rwakoreshejwe mu kuvura igituntu rwabasha no kuvura COVID-19. Uru rukingo ntirukunze gukoreshwa muri Amerika. Aya magambo yarakaje abanyafurika batari bake ndetse anasembura ibisubizo binyuranye ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter.

Ibirangirire mu mupira, abanyapoliticye ndetse n’abaturage basanzwe bagaragaje uburakari batewe n’aya magambo aho batangaje ko aya magambo yuzuye ivanguramoko. Abaganga b’Abafaransa ni Paul Mira uvurira mu ivuriro rya Cochin Hospital/Paris na Camille Locht ushinzwe ubushakashatsi mu kigo cy’ubuzima mu Bufaransa.

Mira yatangaje ko byaba byiza nubwo ari agasumburutso urukingo rwa COVID-19 rugeragerejwe mu banyafurika batagira ubwikingizi buhagije ndetse n’ubuvuzi buri hasi. Akomeza agira ati nkuko byakozwe kuri SIDA aho twakoreye ubushakashatsi ku ndaya kuko twari tuzi ko zitikingira. Mugenzi we Locht asubiza ko nawe ariko abibona.

Ikinyamakuru AfricaNews cyatangaje abantu batandukanye barakajwe n’aya magambo harimo abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago mpuzamahanga. Umunyakotedivuware Didier Drogba wakiniye ikipe ya Chelsea yo mu bwongereza yatangaje ko aya magambo ateye isoni. Yagize ati: “ Afurika si ikibuga cy’igeragezwa ry’ibisubizo by’ibibazo birimo na Coronavirus, ntibyumvikana inshuro umuntu azihanangiriza ko Afurika Atari ikibuga cyo kugerageza imiti biherekejwe n’amagambo yivanguramoko-ahubwo Afurika icyeneye gufashwa”.

Demba Ba ukinira Basaksehir yo muri Turukiya nawe yatangaje amagambo y’uburakari kuri Twitter ye. Agira ati : “ Ikaze mu banyaburayi aho umwera atekereza ko ari hejuru y’umwirabura ndetse ko ivanguraruhu ari ibisanzwe”

Amagambo nkangurambaga yakomeje gucicikana kuri twitter avuga ko abanyafurika atari imbeba zikorerwaho ubushakashatsi: #AfricansAreNotLabRats #AfricansAreNotGuineaPigs mu rwego rwo kwamagana ibyatangajwe n’aba baganga b’abafaransa.
Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora umuryango mpuzamahanga wita ku buzima/WHO nawe yiyamye aya magambo avuga ko ari ivangura ndetse ko abumbatiye imitekerereze ya gashakabuhake.

Pious Ali wo muri Maine nawe yagize icyo atangaza aho yagize ati: “ Ubufaransa bwageze muri Afurika mu 1659, kuva icyo gihe bwakomeje kwikorera ibyo bwishakiye –Ndasaba umuryango w’ubumwe bwa Afurika kwamagana iri rondamoko-Abakurambere bashobora kuba batari biteguye guhangana na mpatsibihugu ariko ubu twe ntacyo kwireguza gihari.Igihe cyo gukoresha Afurika mu igeragezwa cyararangiye”

Ibiro ntaramakuru by’abanyamerika AP byanditse kuri Dr Jean-Jacques Muyembe, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe indwara muri Congo Kinshasa. Uyu mugabo uzwiho kuba yarahanganye na Ebola muri Congo we ntabwo arwanya igeragezwa ry’inkingo muri Afurika. Avuga ko Urukingo ruzakorerwa muri Amerika cg Canada cg Ubushinwa kandi ko nta kabuza Afurika ari umukandida ku igeragezwa. Ibi yatangaje byateje impagarara aho abakongomani bamwe bamwamaganiye kure.

Nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru-ijwi ry’abadage Deutsche Welle, ihuriro ry’abanyamategeko muri Maroc bamaze kwemeza ko bazakurikirana mu butabera Dr. Mira bamurega isebanya rigendeye ku ivanguramoko. Umuryango urwanya ivanguramoko mu bufaransa SOS Racisme, wasohoye itangazo uvuga ko Abanyafurika Atari imbeba zikorerwaho igeragezwa ndetse unavuga ko kuzana abasambanyi mu kiganiro nk’iki ari ugusesereza. CSA-ihuriro rigenzura ukugendera ku mahame kw’amaradiyo na Televiziyo mu Bufaransa ryatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko ryamaze kwakira ikirego.
Tariki 3 Mata, Mira yasabye imbabazi kuri ariya magambo yari yatangaje: “Ndasaba imbabazi abakomerekejwe n’amagambo natangaje kandi ndanayicuza”.