Inkuru ya Alex Carter

Umwaka ushize, guverinoma y’igihugu yemeje itegeko ryazanye impinduka zikomeye muri Medicaid no muri gahunda y’ubufasha mu byo kurya izwi nka food stamp cyangwa (SNAP). Zimwe muri izo mpinduka zizabuza abimukira benshi kubona ubufasha mu by’ibanze bakeneye. Maine Equal Justice yarwanyije cyane iri gabanywa muri izi gahunda, gusa kuri ubu izi mpinduka zitangiye gushyirwa mu bikorwa. Turashaka ko buri muntu ushobora gutakaza ubwishingizi bwe bwa MaineCare (gahunda ya Medicaid ya Maine) amenya ibyo agomba kwitegura.

Impinduka ku bisabwa kugira ngo bamwe mu bimukira bemererwe ubwishingizi bwo kwivuza bwa MaineCare zizatangira ku wa 1 Ukwakira 2026. Ikibabaje ni uko nyuma y’iyo tariki, itsinda rito cyane mu batari abanyamerika ari ryo rizaba rigishobora kubona ubwishingizi bwuzuye bwa MaineCare.

Abantu benshi, nk’impunzi zahawe ubuhungiro cyangwa izindi mpunzi zifite uburenganzira bwo kuguma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zari zimaze igihe zemerewe MaineCare, bazatakaza ubwishingizi bwabo muri iyi mpeshyi irangira. Ishami rya Maine rishinzwe Ubuzima n’Imibereho Myiza y’Abaturage (DHHS) rivuga ko ingo zirenga 600 muri Maine zizatakaza MaineCare.

Who is still eligible for full MaineCare?

Ni bande bazakomeza kwemererwa MaineCare yuzuye?

Muri Maine, abana bari munsi y’imyaka 21, ndetse n’abagore batwite cyangwa ababyaye vuba kandi bujuje ibisabwa ku bijyanye n’ingano y’amadolari binjiza, bazakomeza kwemererwa MaineCare batitaye ku byangombwa byabo byo kuba abimukira cyangwa ku byangombwa by’abagize imiryango yabo.

Andi matsinda ashobora kubona inyungu za MaineCare zuzuye arimo, Abanyamerika bavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abahawe ubwenegihugu bw’Amerika. Abafite uburenganzira bwo gutura muri Amerika burundu (green card) bamaze imyaka irenga itanu bafite iyo karita, cyangwa abigeze kugira uburenganzira bwo gutura muri Amerika kubera impamvu z’ubutabazi, nk’impunzi cyangwa abahawe ubuhungiro, bigatuma badasabwa igihe cyo gutegereza cy’imyaka itanu. Abimukira baturuka muri Cuba na Haiti bujuje ibisabwa. Abantu baturuka mu birwa bya Marshall Islands, Micronesia na Palau baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakurikijwe amasezerano yihariye yitwa (COFA).

ADVERTISEMENT

Niba utari muri rimwe muri ayo matsinda yavuzwe haruguru, ntabwo wemerewe MaineCare yuzuye. Ariko gahunda y’ubutabazi bwihuse izwi nka Emergency MaineCare, ifasha kwishyura serivisi z’ubutabazi zikenewe kugira ngo ubuzima burokorwe mu bitaro. Nta muntu ushobora kwangirwa serivisi z’ubutabazi kubera uko sitati ye y’ubwimukira ihagaze cyangwa kubera ko adashobora kuzishyura. Niba amadolari winjiza ari munsi y’urwego runaka, gahunda z’ibitaro zitanga ubuvuzi ku buntu na zo zishobora gufasha kwishyura ubuvuzi bukenewe.

Who is losing full MaineCare eligibility?

Ni bande bazatakaza uburenganzira bwo kubona MaineCare yuzuye?

Abazatakaza MaineCare byuzuye ni abahawe ubuhungiro ariko batarabona uruhushya rwo gutura bya burundu, impunzi zitarabona uruhushya rwo gutura burundu,  abahawe uburenganzira bw’agateganyo bwo kuba muri Amerika kubera impamvu z’ubutabazi  bamwe mu baturage ba Afghanistan na Ukraine bahawe ubwo burenganzira bw’agateganyo bamwe mu barokotse ihohoterwa n’ubucuruzi bw’abantu, bamwe mu Banyamerika kavukire batavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abafite viza yihariye y’abimukira baturuka muri Iraq na Afghanistan, ndetse n’ abahoze ari abasirikare batari abanyamerika kandi batarabona uruhushya rwa burundu rwo gutura.

Nkwibutse ikintu cy’ingenzi : abantu bari muri aya matsinda ariko bafite munsi y’imyaka 21 cyangwa batwite, baracyashobora gusaba no gukomeza kubona ubwishingizi bwa MaineCare.

If I think I am losing MaineCare, what should I do?

Ntekereza ko ngiye gutakaza MaineCare. Nakora iki?

Niba warahawe ibaruwa na DHHS ikubwira ko utazongera kwemererwa ubwishingizi bwa MaineCare guhera ku wa 1 z’ukwa cumi, turakugira inama yo guhita umenyesha DHHS impinduka zose zabaye ku bijyanye n’uburyo uhagaze nk’umwimukira. urugero, niba uruhushya rwawe rwo gutura bya burundu rwaremejwe.

Komeza gukoresha serivisi z’ubuvuzi mu gihe ugifite ubwishingizi bwuzuye, harimo kujya kwa muganga usanzwe no kwivuza mu rwego rwo kwirinda indwara. Fata imiti wandikiwe ihagije mbere y’uko ubwishingizi buta agaciro.

Image: Aging in Maine

Ganira n’umuganga cyangwa ikigo cy’ubuvuzi wivurizaho kugira ngo muganire ku buryo bwo wazakomeza kwivuza haba ubu na nyuma yo gutakaza ubwishingizi bwa MaineCare. Shaka ikigo cy’ubuvuzi kikwegereye ushobora gukorerwamo ubuvuzi bw’ibanze, cyangwa uhamagare uhamagare umurongo usabirwaho ubuvuzi buhendutse  kuri 1-800-965-7476 kugira ngo bagufashe gusobanukirwa amahitamo ufite mu bijyanye n’ubuvuzi.

Everyone deserves good quality healthcare!

Buri wese akwiye kubona ubuvuzi bufite ireme!

Kugabanya ubufasha mu by’ubuvuzi ni akarengane. Muri Maine Equal Justice, duhangayikishijwe cyane n’umubare w’imiryango y’abimukira ishobora kubura uko ijya kwa muganga cyangwa kubona imiti ikenewe. Ntabwo tuzahagarika urugamba kugeza igihe ubuvuzi buhendutse kandi bushobora kugerwaho na BURI WESE muri Maine, harimo imiryango yacu, inshuti zacu n’abaturanyi bacu b’abimukira bushobotse.

Twifuza isi aho buri muntu ashobora kubona ubuvuzi akeneye igihe abukeneye. Mu Nteko Ishinga Amategeko ya Maine cyangwa i Washington, D.C., turaharanira ko haboneka ibisubizo byemera ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubona ubwishingizi mu buvuzi, hatitawe ku mafaranga yinjiza, aho atuye cyangwa aho akomoka.