Jean Damascene Hakuzimana

Perezida Museveni (Uganda), Kagame (Rwanda), Joao Lourenco (Angola) na Felix Tshisekedi (DR Congo) bahuye mu buryo bw’iyakure tariki 7 Ukwakira baganira ku mahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari bya Afurika. Iyi nama yabo ije ikurikira izindi zitandukanye zishakira hamwe kugarura umubano wa Uganda n’uRwanda hamwe no kurebera hamwe uko imitwe yitwaje intwaro muri Congo yahashywa.

Mu batumiwe muri iyi nama harimo n’uBurundi ariko bwahisemo kutitabira ahubwo busaba ibiganiro by’igihugu ku gihugu. Ikinyamakuru New Vision kivuga ko Felix Tshisekedi wa Congo ariwe wayoboye iyi nama ari mu mugi wa Goma uherereye mu ntara ya Kivu mu burasirazuba bwa Congo. Iyi ntara perezida wa Congo yari yasuye ikaba ibarizwamo imitwe amajana yitwaje intwaro ndetse n’ibihumbi byakuwe mu byabo aho bamwe muri bo babashije kubona ubuhungiro muri Maine. Nkuko bikubiye mu itangazo risoza iyi nama, abakuru b’ibihugu biyemeje kongera ingufu mu guhashya no gutsinda imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere.

Uganda, DR Congo, Rwanda n’u Burundi bigiye bisangira imipaka aho abarwanya ubutegetsi bumwe byoroshye kugaragara mu kindi gihugu. Ibi bakaba bisaba ko abakuru b’ibihugu bakorera hamwe mu kuyirwanya. Abakuru b’ibihugu kandi biyemeje gukorera hamwe mu kurwanya abihisha inyuma y’ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko bw’imitungo kamere mu karere aho usanga ubu bucuruzi buri mu byongera amakimbirane mu karere.
Abakuru b’ibihugu bavuga ko basabwa gukorera hamwe bakarangiza intambara ziri mu gace maze bagateza imbere ubucuruzi n’ishoramari. Iyi nama yari iteganijwe kuba imbonankubone ariko kubera icyorezo cya COVID-19 yashyizwe kuri murandasi. Perezida Evariste Ndayishimiye w’uBurundi yanze kuyitabira ariko mbere yaho gato ahura na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo.

Burundi, DR Congo, Rwanda, na Uganda bibarizwa mu gace kazwi nk’akarere k’ibiyaga bigari bya Afurika. Amjambo Africa yatangaje mu nimero zashize ifungwa ry’umupaka hagati ya Uganda n’u Rwanda byatumye ubucuruzi buhagarara hagati y’ibihugu byombi. Umubano hagati y’uRwanda n’uBurundi wajemo agatotsi kuva mu mwaka wa 2015 nyuma y’aho haburijwemo ihirikwa ry’ubutegetsi mu Burundi. Umupaka w’uburasirazuba bwa Congo uhuriweho n’uRwanda, Uganda, n’Uburundi, waranzwe n’intambara z’urudaca ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri kariya gace. Perezida Tshisekedi yifuza gufatanya na bagenzi mu kumaraho iyi mitwe yishe abatari bakeya mu karere. Joao Lourenco, umukuru wa Angola akaba aza muri izi nama nk’umuhuza mu kibazo cya Uganda n’uRwanda.