Igihe ntarengwa cyo kuzuza ubusabe mu kigega cya miliyoni $200 cyagenewe gufasha abacuruzi baciriritse bagizweho ingaruka na COVID-19 kiri kwegera umusozo.
Tariki 9 Nzeri saa 11:59 z’ijoro niyo tariki ntarengwa nkuko bisobanurwa na Josh Kochis, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga mu kigo cya Greater Portland Council of Governments (GPCOG),kimwe mu bigo birindwi biyobora iyi gahunda yo gutanga ubufasha. Kochis asaba abantu bateganya kwaka iyi nkunga kutarenza kuwa mbere tariki 7 Nzeri nibura kugira ngo ubusabe bwabo bunyuzwemo amaso barebe ko bwuzuye kuko ibizaza nyuma bitazakirwa. Avuga ko ubusabe bagiye bakira bagize igihe cyo kubusuzuma bakabusubiza benebwo ngo buzuze ibibura bikaba bigoye ko ubuzakirwa nyuma y’umunsi w’umurimo buzabonerwa akanya ko kurebwamo-buka bushobora kutazakirwa.
Nyuma yo gusuzumwa ijambo ryanyuma ryemeza ubusabe ritangwa na State bamaze kureba ko ubusabe bwujuje ibisabwa n’ifasi ishinzwe ubukungu. Ubufasha buzahabwa abujuje ibisabwa harimo kuba baratakaje amafaranga bari kwinjiza bitewe na COVID-19 . Amafaranga yo muri ubu bufasha akaba aturuka mu kigega CARES Act leta y’Amerika yemeje ngo kigoboke abagizweho ingaruka na COVID-19. Uwamaze kwemererwa ubufasha hazajya harebwa ubufasha azahabwa ubundi bamwoherereze sheke yabwo.
Igihe twandikaga iyi nkuru impapuro zuzuzwa mu gusaba nibindi bijyana nabyo byari mu rurimi rw’icyongereza. Umurongo utishyurwa washyiriweho abakeneye ubufasha kuburyo kuri uwo murongo nta gutinda kwakirwa biragaragaraho. Umurongo wa interineti utanga ubufasha wo urasa nudakora neza kuko ukugarurira ubutumwa buvuga ngo turi kwakira ubutumwa bwinshi muduhe iminsi itatu tubone kubafasha.
Abasaba ubufasha bafite ibibazo cg se bashaka gusaba kubonana n’ababishinzwe bakwandikira Greater Portland Immigrant Welcome Center kuri [email protected] cg bagasiga ubutumwa kuri nimero 207-517-3401. Marcel Ntagora ni umwe mu bafasha abimukira n’impunzi basaba ubu bufasha akabafasha mu kuzuza impapuro. Ntiyuzuriza abantu ariko afasha mu gusemura ndetse no gusubiza ibibazo abantu baba bafite. Ntagora avuga indimi eshanu.
Ikigambiriwe kuri iyi nshuro y’ikigega CARES Act ni ukugera ku bafite ubucuruzi buciriritse ndetse n’imiryango idaharanira inyungu ikeneye ubufasha bw’amafaranga nyuma yo kugerwaho n’ingaruka za COVID-19. Ubu bufasha ntibungana n’ibyo aba bacuruzi batakaje ariko bugamije gukomeza gufasha abacuruzi kurwanyarwanya.
Hamagara umurongo utangirwaho ubufasha: 1-800-872-3838 ugakanda 3.
Andika ubutumwa bwa imeli niba ushaka ubufasha kuri: [email protected]
Urubuga rwa Interineti: https://www.maine.gov/decd/economic-recovery-grants