Gahunda y’abafashamyumvire izwi nka Peer Workforce Navigator Project, ni gahunda ishyira imbaraga mu gutanga ubufasha mu kubona akazi keza no kwiyubaka mu by’ubukungu. Abanyamuryango twavuga nka Prosperity Maine, Maine Equal Justice, AFL-CIO, Gateway Community Services, Food and Medicine, hamwe na Wabanaki Public Health & Wellness.

Yanditswe na Catherine Buxton, Peer Workforce Navigator Project

Uri mushya muri Maine? Ukeneye ubufasha mu kubona amahugurwa mu kazi, cyangwa akazi keza? Waba uri kugerageza kubona ubufasha buhabwa abadafite akazi cyangwa ukeneye ubufasha ngo ubashe kwishyura ibyo kurya cyangwa ibindi by’ingenzi? Abafashamyumvire mu by’umurimo bagufitiye ubufasha.

Kubona akazi maze ukabasha kwihaza mu by’ubukungu bijya bigorana, cyane cyane iyo ukiri mushya muri Maine, cyangwa se uri kugorwa no kubona ubushobozi bwo gutuma ubaho. Twese tujya dukenera ubufasha ngo tubashe gukomeza urugendo!

Abafashamyumvire mu by’umurimo bigeze guhura n’ibyo uri kunyuramo; bashobora no kuba bavuga ururimi nk’urwawe; bahuye n’ubuzima butoroshye bari kugerageza kwinjira muri sisiteme nk’uko nawe biri kukubaho. Bazi ko hari imiryango myinshi, ubufasha bwinshi, ndetse na gahunda nyinshi watereraho ijisho, bityo zikabasha zagufasha kubona umuntu mwagendana urugendo mu gihe uri gufata icyemezo ku bijyanye n’icyo ushaka cyangwa se ukeneye.

Waba ukora ahantu by’igihe gito, cyangwa se waba uherutse gusezererwa? Umufashamyumvire yagufasha kubona ubufasha buhabwa abadafite akazi ndetse no kubona akazi keza.

Waba ufite ikibazo kuri SNAP yawe? Waba ufite ibibazo ku birebana n’izindi gahunda ushobora kwemererwa zishobora kugufasha mu buzima kandi ugatera imbere? Umufashamyumvire yagufasha.

Buri muryango muri iyi miryango itandatu yishyize hamwe, ukoresha umufashamyumvire ushobora kugufasha kubona ubufasha aho utuye bushobora kugufasha mu rugendo rwawe rwo kubona akazi – nko kuzuza usaba ubufasha rusange, gusaba ubufasha buhabwa abadafite akazi, kwandika umwirondoro neza, kuguhuza n’abatanga akazi, ndetse no kukubonera amahugurwa. Dukorana bya hafi n’urwego rwa leta ya Maine rushinzwe umurimo, abatanga akazi aho utuye, amashyirahamwe y’abakozi, hamwe n’izindi nzego mu muryango kugirango zirusheho kwegera abantu bakeneye ubufasha butari bumwe, ubushobozi, indimi ndetse n’ubunararibonye mukazi bukaba butandukanye.

Ushobora guhura n’umufashamyumvire imbonankubone cyangwa se kuri telefone, cyangwa se kuri interineti. Abashamyumvire bacu bavuga Icyarabu, Icyongereza, Igifaransa, Lingala, Igiporutigali, Igisomali, Icyespanyori na Igiswahili. Dushobora kandi gukoresha abasemuzi igihe ari ngombwa.

Niba wifuza guhura n’umufashamyumvire amaso ku maso, wafata gahunda. Tukugira inama yo kuzuza iyi fishi iboneka kuri uru rubuga : www.workforcenavigator.org/contact ubundi umufashamyumvire akakuvugisha. Ushobora kwiyuzuriza iyi fishi cyangwa se ugafashwa n’umwarimu, inshuti, ukuyobora cyangwa se undi we wakuyobora. Ushobora no kutwandikira kuri [email protected].

Tugane ku munsi wo gutangaho ubufasha cyangwa aho dukorera

Dufite ahantu hatatu wadusanga utarinze gufata gahunda muri leta. Aho twakirira abantu, abafashamyumvire bahura n’abantu benshi bashoboka. Dufasha abantu kubona ubufasha buhabwa abadafite akazi, cyangwa se ubundi bufasha, imyirondoro, kuzuza ubusabe bw’akazi, kubahuza n’abatanga ubufasha mu mategeko bemewe, kandi tugasubiza ibibazo ku mirimo baba bafite, amahugurwa ndetse n’ibindi bibazo bahura nabyo birebana n’akazi.

Aha hantu duhurira n’abantu, tuhakirira abatafashe gahunda yoguhura natwe, uje mbere akakirwa mbere. Niba wifuza kudategerereza ku murongo, tukugira inama yo kuzuza usaba gahunda ku rubuga rwacu.

Portland: kuwa gatanu, 9:30 a.m. – 1 p.m., Maine 175 Lancaster St., 2nd Floor

 

 

Lewiston: kuwa gatatu wa mbere n’uwa gatatu, 10 a.m. –12 p.m., Gateway Community Services, 124 Canal St.

Bangor: Uwa gatatu wambere, 10 a.m. – 1 p.m., The Together Place, 2 second St.